2026

Guteza imbere Ibisubizo U Rwanda rwagezeho binyuze muri Rwanda Cooperation

Guteza imbere Ibisubizo U Rwanda rwagezeho binyuze muri Rwanda Cooperation
Kuva muri 2018, Rwanda Cooperation yagize uruhare rukomeye mu gusangiza isi urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda binyuze mu guteza imbere Ibisubizo by’Igihugu by’u Rwanda, bishingiye ku muco, kwigira no guhanga udushya.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo kwifashisha ibisubizo byarwo mu gukemura ibibazo by’ubutabera, ubwiyunge, ubukene n’imiyoborere. Ibi bisubizo byubakiye ku ndangagaciro zirimo ubumwe, ubufatanye, kubazwa inshingano no gukunda igihugu.

Gusobanukirwa Ibisubizo by’Igihugu by’u Rwanda

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahuye n’ibibazo bikomeye by’ubutabera, ubwiyunge, ubukene n’imiyoborere. Aho kwishingikiriza gusa ku bisubizo byavuye hanze, igihugu cyahisemo kwifashisha imbaraga zacyo, gisubizaho imigenzo ya kera no kuyihuza n’igihe cya none. Ibi bisubizo byubakiye ku ndangagaciro z’u Rwanda zirimo ubumwe n’inshingano rusange, kubazwa inshingano no gukora neza, gufashanya no kudasigana, ndetse n’ibiganiro no kumvikana, bikomeje kuyobora iterambere n’ubumwe bw’abaturage.

Ibisubizo by’ingenzi biganisha ku mpinduka

  1. Gacaca – Ubutabera bushingiye ku muryango bwafashije gukemura imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi, kumenya ukuri no guteza imbere ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
  2. Abunzi – Komite z’ubuhuza zifasha abaturage gukemura amakimbirane y’ubutaka, imiryango n’umurage mu buryo bwihuse kandi budahenze zibera ku tugari no ku mirenge.
  3. Girinka – Gahunda yo guha inka imiryango ikennye hagamijwe kurwanya imirire mibi, kongera umusaruro n’imibereho myiza.
  4. Ubudehe – Gahunda ishingiye ku bufatanye bw’abaturage mu kumenya ibibazo no gutegura ibisubizo by’iterambere rirambye ubu yahindutse sisitemu imibereho.
  5. Imihigo – Amasezerano y’imikorere hagati y’abayobozi n’inzego za Leta agamije kubazwa inshingano, imikorere myiza no kwesa imihigo.
  6. Umuganda – Umurimo rusange ukorwa buri kwezi uhuza abaturage mu bikorwa by’isuku, kubaka ibikorwa remezo no guteza imbere ubumwe.
  7. Itorero, Ingando, Urugerero – Gahunda yigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda, gukunda igihugu no kugira uruhare mu iterambere, igafasha abaturage n’urubyiruko kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubumenyi ku gihugu.
  8. Umwiherero – Inama ngarukamwaka ihuza abayobozi bakuru hagamijwe gusuzuma ibibazo by’igihugu no gufata ingamba z’iterambere.
  9. Umushyikirano – Ihuriro ry’abaturage n’abayobozi rigamije ibiganiro ku miyoborere, iterambere no kubazwa inshingano.

Impamvu Ibisubizo by’Igihugu bifite akamaro

Ibi bisubizo byagize uruhare rukomeye mu kongera ubumwe bw’Abanyarwanda, kugabanya ubukene no kwihutisha iterambere rirambye. Byerekana ko ibisubizo bishingiye ku bushobozi bw’igihugu ubwacyo bishobora gutanga umusaruro urambye.

Uruhare rwa Rwanda Cooperation mu gusangiza iyi moderi

Uyu munsi, Rwanda Cooperation ikomeje gusangiza amahanga ubu bunararibonye binyuze mu bufatanye mpuzamahanga, ubujyanama no gusangira ubumenyi. Intumwa zirenga 800 zimaze gusura u Rwanda ziga ku bisubizo byarwo n’urugendo rw’iterambere rwagezweho.

U Rwanda ntirwiyubaka gusa, ahubwo runasangiza isi ubumenyi, ubunararibonye n’icyitegererezo cy’iterambere.

  Published: May 11, 2026


By: Rwanda Cooperation


Share